Kwibuka 25: Abayobozi n’abakozi ba Rwanda Polytechnic na IPRC Kigali bahawe ikiganiro ku mateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

 

Muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi, ku wa 8 Mata 2019, abayobozi n’abakozi ba Rwanda Polytechnic na IPRC Kigali bahawe ikiganiro  ku  mateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

 RUSANGANWA Frederic, umukozi muri IPRC Kigali akaba ari na we watanze ikiganiro , yasobanuriye abitabiriye ikiganiro ibihe by’ingenzi byaranze amateka  ya Jenoside yakorewe abatutsi  kuva muri 1959 kugera muri Mata 1994. Rusanganwa  yagaragajeko Abatutsi batangiye gutotezwa kuva 1959 , ubwo hadukaga imvururu zo gutwikira no kumenesha Abatutsi,, kwirukana abana b’Abatutsi mu mashuri n’abakozi mu kazi n’ifatwa rya hato na hato ry’’Abatutsi bakicwa.

Yavuzeko kandi hagiye hagaragara ibimenyetso by’ingenzi byaranze itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, birimo inama z’Abanyapolitiki , kuvuka kw’imitwe yitwaje intwaro , gushishikariza kwica abatutsi binyuze mu binyamakuru, kugura ibikoresho , gutegura amalisiti y’Abatutsi bagombaga kuzicwa n’ igerageza rya Jenoside ryo kugenda bica Abatutsi bo mu duce tumwe na tumwe tw’u Rwanda.

 Uhereye ibumoso, Eng. Diogene Mulindahabi, Principal wa IPRC Kigali na  Dr. Valentine Uwamariya, Deputy Vice Chancellor in Charge of Trainings, Instutitional Development & Research muri Rwanda Polytechnic.

 Yakomeje avugako n’ubwo abakoze,abapfobya n’abahakana Jenoside bavugako Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yatewe n’uko indege y’uwari umukuru w’igihugu Habyarimana Juvenali yahanuwe, Atari byo ko ahubwo Jenoside yari yarateguwe inashyigikiwe  n’ubuyobozi.

Dr. James Gashumba , umuyobozi w’ishuri rikuru ry’u Rwanda ryigisha Imyuga n’Ubumenyingiro( Rwanda Polytechnic) yashimiye uwatanze ikiganiro kuko yabasobanuriye amateka ntakuyagoreka, ko kandi amateka afasha kumenya  aho ujva n’aho  ugana.

Yagize ati “Ni ingenzi cyane kuvuga amateka uko yabaye ntakuyagoreke kuko agufasha kumenya aho wavuye, no kumenya aho ugana.”

Yasabye abitabiriye ikiganiro ko abafite icyo bazi ku  mateka  bagomba kubwiza ukuri urubyiruko, bakabasobanurira  ibyabaye  byongeye kandi  abibutsa ko amateka  akwiye kuba ikiraro gituma twubaka u Rwanda twifuza.

 

Sophie Nyirabakwiye/ PRO

 

 

 

Back