Abakozi ba Minisiteri y’Uburezi n’Ibigo biyishamikiyeho basabwe kurangwa n’ umurimo unoze

Ku wa 1 Gicurasi 2019, Minisiteri y’ uburezi n’ibigo biyishamikiyeho ari byo Rwanda Polytechnic (RP), Workforce Development Authority (WDA), High Education Council (HEC), Rwanda Education Board (REB) na Rwanda National Commission for UNESCO (CNRU) bizihije  umunsi mpuzamahanga w’umurimo kuri Minisiteri y’uburezi basabwa kurangwa n’umurimo unoze.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Uburezi Dr. Eugene MUTIMURA yashimiye abakozi ba Minisiteri n’ibigo biyishamikiyeho ubufatanye bagira kugirango umurimo unoze ube umusemburo w’iterambere ry’igihugu cy’u Rwanda.

Minisitiri w’ uburezi yashimye byinshi bimaze kugerwaho harimo ko hafi 98% by’abana b’u Rwanda basubiye mu mashuri, abandi bakitabira amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’igihugu.

Yagize ati:” Turashimira intabwe imaze guterwa kuko iyo urebye usanga umubare munini w’abana b’u Rwanda bataga amashuri barayasubiyemo , abandi bakitabira amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro , bitanga icyizere ko aribo bazadufasha kwihutisha iterambere ry’igihugu cyacu .”

Yakomeje ashimira ubufatanye bwabayeho kugirango hemezwe politiki z’uburezi zirimo izo gushyira abarimu mu myanya, gutanga agahimbazamusyi ka mwarimu, gahunda y’imirire myiza mu mashuri n’ibindi bituma abana b’u Rwanda biga neza.

Yashimiye kandi ibigo bishamikiye kuri Ministeri   ubufatanye bigira mu bukangurambaga ku burezi kuko biteza imbere imyigire n’imyigishirize mu mashuri,hakamenywa ikibazo cy’abana bataye ishuri bakagarurwa , kumenya amashuri atuzuye akubakwa  no gukangurira abana n’abarezi kugira isuku.

 

Yasoje ashimira abakozi bose akazi keza bakora, abasaba gukomeza gukorera hamwe, abibutsako igihugu kidafite uburezi bwiza nta terambere rigerwaho.

Abayobozi n'abakozi batandukanye bahuriye hamwe u kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'umurimo

Nizeyimana J. Claude, umwe mubahagarariye abakozi yashimiye intambwe yatewe mu burezi aho imyanya myinshi yabonye abakozi, ibikoresho byaguzwe ndetse n’inyubako zavuguruwe, uburyo bwagiyeho bwo guhemba abakozi b’indashyikirwa n’ ibindi byorohereza abakozi kugira ngo bakore akazi neza. Yasabye abakozi bagenzi be gukomeza gutanga umusanzu no guharanira ko abana barerwa neza uko byifuzwa.

Umunsi mpuzamahanga w’abakozi ufite inkomoko ku cyiswe “Haymarket affair”, iyi ikaba ari imyigaragambyo yabereye i Chicago mu 1886 aho abakozi baharaniraga ko amasaha y’akazi yagabanywa akagirwa umunani ku munsi.

 Mu Rwanda ibigo bitandukanye byizihiza uyu munsi. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti “Umurimo unoze, umusemburo w’iterambere rirambye”. Uyu muhango kandi waranzwe n’ubusabane no guhemba abakozi b’indashyikirwa bahize abandi muri uyu mwaka.

 

 

 

Back