Schools Reopening: Frequently Asked Questions

FAQS ON SCHOOOL REOPENNING

1.As the government is preparing to reopen schools, what are measures being taken by RP to fight against the spreading of Covid 19 in IPRCs?

 Based on the guidelines elaborated by the Ministry of Education before reopening schools. Some activities have been done at IPCRs including: Identification of place and construct hand washing stations, cleaning and disinfecting schools prior to re-opening, identify and sign marking where the students must sit in the classes and restaurants by respecting 1m, preparing isolation room equipped according to Ministry of Health guidance and purchase Infra-red thermometer acquisition for quick screening.

2.When will the list of admitted students be published? And when will private students start applying at Rwanda Polytechnic?

 The list of admitted students is not yet published as we are working with Higher Education Council (HEC). The list of new admitted students will be communicated in due time. Private students can start applying at Rwanda Polytechnic. They can get in touch with IPRCs

3.Shall all RP students come to school at once when studying resume?

 RP/ IPRCs ‘students will resume their studies based on their levels. We expect that final year physical Teaching and Learning activities will start by October 2020 up to December 2020. And those who are still in year 1 &2 will continue their studies using e-learning for theoretical modules and from December 2020 up to February 2021 will come to their colleges for practical modules.

4.The Ministry of Education states that some students will come at schools while others will use E-learning. Won’t it affect TVET students for those who will be using E-learning especially for practical subjects?

 Using E-learning will not affect our students as we expect to use it only for theoretical modules and students have to come to their colleges for practical modules.

5.Ministry of Health’ guidelines states that people should apply social distancing or specific numbers are allowed to gather at the same place. Won’t limited number of trainees in workshops affect the academic calendar?

Applying social distancing especially in workshops will not affect our academic calendar as we expect to use extra hours to cover all required modules and students will gain the needed skills.

6.Once schools reopened, all the evening and day students will be studying at the same session or there will be evening and day program?

 Evening and Day Students will study in different sessions. The timetables will be published by the College (IPRC Kigali). Thank you

7.What about the safety of our properties which we left at the campus? Don't you think that there will be the theft of our properties since only year 3 students will be living in these Accommodations? How will you manage this issue?

 IPRCs will keep your property safely. For more details, please contact your college.

8.when the new students for level one and ordinary students excepts finalist will be back to campus?

The starting date for new students will be communicated later.

9.One of measures to prevent the spread of Covid 19 is social distancing.  why do you prefer to host all students which will lead to crowd  instead of let them to live wherever they want in limited area ?  

All IPRCs are prepared to host all the students within the guidelines of the Ministry of Health on prevention of COVID 19.

 

IBIBAZO BIRI KWIBAZWA KU IFUNGURA RY’AMASHURI

Q1. Mugihe hitegurwa ifungurwa ry’amashuri, niki kiri gukorwa mu mashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro kugirango hirindwe ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirusi (Covid-19) mu banyeshuri?

 Nk’uko bikubiye mu mabwiriza yatanzwe na Minisiteri y’Uburezi, asaba ibigo by’amashuri kwitegura kugira ngo igihe abanyeshuri bazaba bagarutse ku mashuri basange hari ingamba zafashwe zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirusi (Covid-19). Mu mashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro hari ibyakozwe, birimo:

  • Gushyiraho ahantu habugenewe ho gukarabira,
  • Gusukura no gutera imiti yica udukoko mu bigo by’amashuri (Ibyumba by’amashuri, aho abanyeshuri barara, ndetse n’aho bafatira amafunguro) mbere y’uko abanyeshuri bagaruka ku mashuri,
  • Gushyira ibimenyetso mu mashuri, aho abanyeshuri bafatira amafunguro byerekana aho umunyeshuri yemerewe kwicara hubahirijwe intera ya 1m,
  • Gushyiraho icyumba gifite ibyangombwa by’ibanze nk’uko bikubiye mu mabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima  cyo kwifashishwa nk’akato igihe bibaye ngombwa ;
  • Kugura utwuma dupima umuriro.

Q2. Ese urutonde rw’abasabye kwiga muri Rwanda Polytechnic/IPRCs ruzasohoka ryari? Abemerewe bazatangira ryari? Abanyeshuri bigenga bo bazasaba kwiga ryari?

 Urutonde rw’abasabye kwiga muri Rwanda Polytechnic ntirurasohoka kuko hari ibikiri kunozwa kubufatanye n’Inama Nkuru ishinzwe amashuri makuru na kaminuza (HEC). Abemerewe kwiga muri Rwanda Polytechnic bazatangazwa vuba. Abanyeshuri bigenga ubu bashobora gutangira gusaba kwiga muri Rwanda Polytechnic. Ababyifuza babaza amakuru muri College bifuza kwigamo.

Q3. Ese abanyeshuri mu myaka yose bazafungurira rimwe?

Oya. Amashuri azafungura mu byiciro. Turateganya kubanza gufungurira abanyeshuri bari mu myaka irangiza guhera mu kwezi k’Ukwakira 2020 kugera mu Ukuboza 2020.

Abari basanzwe biga mu mwaka wa 1 n’uwa 2 bazakomeza kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga  ariko bibanze ku masomo y’imbandabumenyi ( theoretical modules) hanyuma byagera ku masomo ngiro (Practical modules) bakazaza ku mashuri guhera mu Ukuboza 2020 kugera muri Gashyantare 2021.

Q4. Minisiteri y’Uburezi ivuga ko hari abanyeshuri bamwe bazajya baza ku mashuri abandi bakiga hakoreshejwe iyakure. Ese ko abiga imyuga n’ubumenyingiro bibanda cyane ku masomo ngiro, ubwo ntibizakoma mu nkokora ubumenyi bagakwiye guhabwa?

 Kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga ntibizagira ingaruka ku banyeshuri biga Imyuga n’Ubumenyingiro kuko duteganya ko amasomo y’imbandabumenyi (theoretical modules) ariyo baziga hifashishijwe ikoranabuhanga ariko amasomo ngiro (Practical modules) bakaza ku mashuri.

Q5.Amwe mu mabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima avuga ko abantu badakwiye kwegerena mu rwego rwo kwirinda Covid-19 cyangwa se hakaba umubare ntarengwa ugomba guteranira ahantu. Ese ko umubare w’abajya muri workshops uzagabanuka, ntibizafata igihe kirekire kugirango buri munyeshuri abashe kwinjira muri workshops bigatuma igihe cyo gusoza amasomo cyari cyaragenwe kirenga?

 Kubahiriza amabwiriza yo guhana intera ya metero mugihe abanyeshuri bagiye muri workshops & laboratories ntibizakoma mu nkokora igihe cyagenwe cyo kurangiza amasomo kuko n’ubwo hazajya hajyamo umubare muto, tuzakoresha amasaha adasanzwe mukurangiza porogaramu zose ziteganyijwe  kwigishwa kandi abanyeshuri bazabona ubumenyi bagakwiye guhabwa.

Q6: Ese   ntakuntu mwakorohereza abanyeshuri  bifuza kwiga  bataba mukigo, ariko  bagakurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid19 ?

Abanyeshuri bose bagomba kwiga baba mu macumbi y'ikigo kugira ngo hirindwe ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirusi .

Q7. Ese nta kuntu mwakorera ubuvugizi abanyeshuri bamwe na bamwe bakwa amafaranga na company igihe bagiye gukora imenyerezamwuga/ internership cg mukaba mwasinyana amasezerano n’izo company cg PSF bikajya bitworohera kuzibona ?

 Ubusanzwe IPRCs zisinyana amasezerano n'ibigo bitandukanye biri muri PSF ariko tugafasha aho bishoboka abanyeshuri gushaka imenyereza mwuga (internship). Mwaduha amakuru aho aho abanyeshuri basabwa amafaranga  tukabikurikirana.

Q8:  Amwe mu macumbi ya IPRCs yubatse ku buryo yakwirakwiza icyorezo cya Koronavirusi byoroshye . Ese  ni izihe ngamba zafashwe zatuma  ayo macumbi adafasha mugukwirakwiza icyorezo aho kucyirinda ?

Amacumbi yaravuguruwe ku buryo bwujuje ibisabwa mu rwego rwo kurwanya ikwirakwizwa ry'icyorezo cya Covid-19.

Q9. Ese ko hari service za Banki dukenera muzazizana mukigo ? Ese Kuza mukigo tuzapimwa tuhageze cg Tuzipimisha tuzane ibisubizo?

 Ni byiza kwitabira gukoresha ikoranabuhanga muri service za banki. Kuri buri kigo hazafatwa ibipimo by'ibanze kuri buri munyeshuri.

Q10. Mwatubwira  igihe amashuli azatangirira 2)mwadusobanuriro uburyo abanyeshuli bose bose bagomba kuba mukigo 3)kotubona igihe bajyennye arigito ubwo stage,project no kwiga amasomo asigaye bizaba birangiye?

 (1) Abo mu mwaka wa gatatu (Year 3) bazatangira ku itariki 19 Ukwakira 2020 (2) IPRCs ziteguye kubakira baba mu kigo (3) Igihe cyagenywe kirahagije.

Q11. Ese program mwigeze gutangaza ko ishobora gutangira muri Academic year  2020/ 2021 yo kwigisha A0 na Maters degree ariko byo muri TVET system,yaba igikomeje ?

Iyo  gahunda iracyanozwa, nirangira tuzabamenyesha.

Q12. Ese mwatubariza impamvu abanyeshuri barangije muri TVET bafite A1 batemererwa kujya muri cadet courses?

 Abarangije  muri TVET cg bafite A1 nabo bemerewe gusaba kujya kuri cadet courses. No ku isoko ry'umurimo byaravuguruwe ndetse n'abafite A1 bongerwamo ku myanya itandukanye mu nzego z'imirimo ya leta kandi ubuvugizi burakomeje.

Q13. Ese ko hari abanyeshuri baba barishyuye icumbi   umwaka wose  tuzongera twishyuzwe cg hazishyuzwa abashyashya bazaba baje kubamo ?

 .Nta munyeshuri uzishyura icumbi inshuro ebyiri.

Q14. Ese abanyeshuri bo muri L1 na L2 na bo Baziga bacumbikiwe mukigo/  campus ?

 Abanyeshuri bo mu mwaka wambere n'uwakabiri bazahabwa amabwiriza agendanye naho bazacumbika igihe cyo gutangira cyegereje.

Q15. Ese ko hari abanyeshuri bari bararangije module zo kwiga basigaje project no kudefanda ubu na bo bazaba mukigo cyangwa bazakomereza muri internship?

  Abanyeshuri  barasabwa kubahiriza ingengabihe y'amasomo (Academic Calendar na Timetable) izaba yashyizweho na College.

Q16. Ese amafaranga yo kwishyura icumbi ni angahe?  Ese Registration yo bihagaze bite? .Ese ko ibigo byinshi byo kubonaho stage bivuga ko byagabanyije abakozi bikaba urwitwazo rwo kudatanga stage muzadufasha iki?

Amafaranga y'icumbi ni asanzwe atangwa kuri buri College.  Nta mafaranga ya registration azasabwa mu gihe cyo gusubukura amasomo y'umwaka wa 2019-2020 . Stages zizashakwa nk'uko byari bisanzwe.

Q17. Ese ko IPRC Ngoma yasohoye itangazo ivugako abanyeshuri bayo bose  baziga bicumbikiye /ghuetos, kuki abo mu yandi ma koleji  bategetswe kwiga babamo?

 Uretse IPRC Ngoma  , izindi zose zifite ubushobozi bwo kubakira kandi hakurikizwa amabwiriza yo kwirinda Covid 19. IPRC Ngoma nayo yashyizeho  ingamba zibafasha kwirinda.

 

 

Back